16 Na bo bajya kwa Balamu baramubwira bati: “Balaki umuhungu wa Sipori yavuze ati: ‘ndakwinginze, ntihagire ikikubuza kuza, 17 kuko nzaguhesha icyubahiro cyinshi, kandi icyo uzavuga cyose nzagikora. None ndakwinginze, ngwino umfashe usabire aba bantu ibyago.’”