23 Nuko Yehova abwirira Mose na Aroni ku Musozi wa Hori uri ku mupaka w’igihugu cya Edomu, ati: 24 “Aroni agiye gupfa.+ Ntazinjira mu gihugu nzaha Abisirayeli, kuko mwarenze ku itegeko nabahaye ku birebana n’amazi y’i Meriba.+
38 Mu mwaka wa 40 Abisirayeli bavuye muri Egiputa, ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu, Yehova yategetse umutambyi Aroni kuzamuka Umusozi wa Hori, maze apfirayo.+