50 Uzashyireho Abalewi kugira ngo bakore imirimo ijyanye n’ihema ririmo isanduku irimo Amategeko Icumi+ no kwita ku bikoresho byaryo byose n’ibintu byose biririmo.+ Ni bo bazajya baheka ihema n’ibikoresho byaryo byose,+ bakore imirimo yo muri iryo hema+ kandi bashinge amahema yabo barikikije.+