-
Abalewi 3:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Kuri icyo gitambo gisangirwa, azafateho ibyo gutura Yehova+ ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga: Ibinure+ byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara, 4 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 5 Abahungu ba Aroni bazabitwikire ku gicaniro,* hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro kiri ku nkwi ziri ku muriro.+ Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+
-