-
1 Abami 8:23-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 aravuga ati: “Yehova Mana ya Isirayeli, nta Mana imeze nkawe+ hejuru mu ijuru no hasi ku isi, wowe usohoza isezerano kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka+ abagaragu bawe bagukorera n’umutima wabo wose.+ 24 Washohoje isezerano wagiranye na papa wanjye Dawidi. Iryo sezerano warivuze n’akanwa kawe, none uyu munsi urishohoje ukoresheje ukuboko kwawe.+ 25 None Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije papa wanjye Dawidi, umugaragu wawe, igihe wavugaga uti: ‘Abana bawe nibitwara neza kandi bakumvira ibyo mbategeka* nk’uko wabigenje, ntihazabura umuntu ugukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+ 26 Mana ya Isirayeli, ndakwinginze ureke ibyo wasezeranyije papa wanjye Dawidi, umugaragu wawe, bibe.
-