12 Nupfa+ ugasanga ba sogokuruza bawe, nzafata ugukomokaho, ni ukuvuga umuhungu wawe, abe ari we ugusimbura ku bwami kandi nzatuma ubwami bwe bukomera.+ 13 Ni we uzubaka inzu izatuma izina ryanjye+ ryubahwa kandi nzatuma ubwami bwe bugumaho iteka ryose.+