5 Hanyuma Yehoshafati ahagarara imbere y’iteraniro ry’abo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu mu nzu ya Yehova, imbere y’imbuga nshya, 6 aravuga ati:
“Yehova Mana ya ba sogokuruza, ese nturi Imana mu ijuru+ kandi ukaba utegeka ibihugu byose?+ Ufite imbaraga n’ububasha ku buryo nta wushobora kukurwanya.+