ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 12:48
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 48 Kandi niba hari umunyamahanga utuye muri mwe akaba ashaka kwizihiriza Yehova Pasika, abantu bose b’igitsina gabo bo mu rugo rwe bajye babanza gukebwa, hanyuma abone kuyizihiza. Azabe nk’Umwisirayeli. Ntihakagire umuntu w’igitsina gabo utarakebwe uyiryaho.+

  • Rusi 1:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Ariko Rusi aramubwira ati: “Ntunyingingire kugusiga ngo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.+

  • 2 Abami 5:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nuko agaruka kureba umuntu w’Imana y’ukuri+ ari kumwe n’abamurinda* bose, amuhagarara imbere aramubwira ati: “Ubu noneho menye ko ku isi hose nta yindi Mana ibaho itari iyo muri Isirayeli.+ None ndakwinginze, emera iyi mpano* njye umugaragu wawe nguhaye.”

  • Yesaya 56:6, 7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,

      Bagakunda izina rya Yehova+

      Kandi bakaba abagaragu be,

      Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanye

      Kandi bakubahiriza isezerano ryanjye,

       7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+

      Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.

      Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,

      Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+

  • Ibyakozwe 8:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Nuko arahaguruka aragenda, maze abona Umunyetiyopiya wari umukozi w’ibwami,* akaba yarakoreraga umwamikazi* wa Etiyopiya kandi akaba ari na we wagenzuraga ubutunzi bwe bwose. Uwo mugabo yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze