-
Intangiriro 12:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu+ nzagiha abazagukomokaho.”*+ Hanyuma aho hantu ahubaka igicaniro, acyubakira Yehova wari wamubonekeye. 8 Nyuma yaho arahava ajya mu karere k’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Beteli,+ maze ashinga ihema hagati ya Beteli na Ayi.+ Beteli yari mu burengerazuba, naho Ayi iri mu burasirazuba. Ahubakira Yehova igicaniro+ kandi atangira gusenga Yehova avuga izina rye.+
-