-
Yobu 2:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nyuma yaho, umunsi uragera maze abamarayika*+ baraza bahagarara imbere ya Yehova.+ Satani na we azana na bo ahagarara imbere ya Yehova.+
2 Hanyuma Yehova abaza Satani ati: “Noneho se uturutse he?” Satani asubiza Yehova ati: “Mvuye gutembera mu isi no kuyitegereza.”+ 3 Yehova yongera kubaza Satani ati: “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu, ko nta muntu umeze nka we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana kandi akirinda ibibi? Akomeje kumbera indahemuka,+ nubwo washatse ko mubabaza+ muhora ubusa.”
-