1 Ibyo ku Ngoma 28:9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 9 “None Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya papa wawe uyikorere n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,* kuko Yehova agenzura imitima yose+ akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta na we azakureka burundu.+ 2 Ibyo ku Ngoma 15:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Ajya kureba Asa aramubwira ati: “Asa we, namwe Bayuda n’Ababenyamini, nimuntege amatwi! Nimukomeza kubana na Yehova na we azabana namwe.+ Nimumushaka muzamubona,+ ariko nimumuta na we azabata.+ 2 Ibyo ku Ngoma 19:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 19 Yehoshafati umwami w’u Buyuda agaruka iwe i Yerusalemu amahoro.+ 2 Ibyo ku Ngoma 19:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 Icyakora byagaragaye ko hari ibintu byiza wakoze,+ kuko wakuye mu gihugu inkingi z’ibiti* zisengwa, ukiyemeza gushaka Imana y’ukuri.”*+ Yesaya 55:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Mushake Yehova kumubona bigishoboka,+Mumuhamagare akiri hafi.+ 1 Petero 3:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Amaso ya Yehova* yitegereza abakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga.+ Ariko Yehova arakarira cyane abakora ibibi.”+
9 “None Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya papa wawe uyikorere n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,* kuko Yehova agenzura imitima yose+ akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta na we azakureka burundu.+
2 Ajya kureba Asa aramubwira ati: “Asa we, namwe Bayuda n’Ababenyamini, nimuntege amatwi! Nimukomeza kubana na Yehova na we azabana namwe.+ Nimumushaka muzamubona,+ ariko nimumuta na we azabata.+
3 Icyakora byagaragaye ko hari ibintu byiza wakoze,+ kuko wakuye mu gihugu inkingi z’ibiti* zisengwa, ukiyemeza gushaka Imana y’ukuri.”*+
12 Amaso ya Yehova* yitegereza abakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga.+ Ariko Yehova arakarira cyane abakora ibibi.”+