-
Ibyahishuwe 20:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze ibitabo birabumburwa. Ariko habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo* cy’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze.+ 13 Nuko inyanja igarura abayipfiriyemo, kandi urupfu n’Imva* na byo bigarura abapfuye babirimo. Hanyuma bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+
-