23 Ariko mu mubiri wanjye harimo irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye,+ kandi rinjyana ku ngufu rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha+ riri mu mubiri wanjye. 24 Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ubu se koko ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?