-
Yesaya 17:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nimwumve! Mwumve urusaku rw’abantu benshi!
Urusaku rwabo ni nk’urw’amazi yo mu nyanja.
Nimwumve urusaku rw’ibihugu byinshi
Rumeze nk’urw’amazi menshi asuma.
13 Urusaku rw’abantu bo mu bihugu ruzamera nk’urw’amazi menshi;
Ariko Imana izabacyaha maze bahungire kure
Bamere nk’umurama wo ku misozi utwawe n’umuyaga,
Bamere nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga ukaze.
-
-
Yesaya 57:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 “Ariko abantu babi bameze nk’inyanja irimo umuyaga mwinshi idashobora gutuza,
Amazi yayo agakomeza kuzamura ibyatsi n’ibyondo.”
-