3 Imana ya Isirayeli yaravuze,
Igitare cya Isirayeli+ cyarambwiye kiti:
‘Iyo umukiranutsi ari we utegeka,+
Agategeka atinya Imana,+
4 Biba bimeze nk’urumuri rw’izuba rirashe mu gitondo,+
Igitondo kitagira ibicu.
Ni nk’izuba riva imvura ihise,
Rigatuma ibyatsi bimera.’+