ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 7:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Abanyakanani n’abaturage b’iki gihugu bose nibabyumva, bazatugota, batwice* batumare ku isi. None se ni iki uzakora ngo uvuganire izina ryawe rikomeye?”+

  • 1 Samweli 12:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Yehova ntazata abantu be,+ abigiriye izina rye rikomeye,+ kuko Yehova yiyemeje kubagira abantu be.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 14:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Asa atakira Yehova Imana+ ye ati: “Yehova, ushobora gufasha abantu nubwo baba ari benshi cyangwa nta mbaraga bafite.+ Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye,*+ kandi twateye izi ngabo nyinshi mu izina ryawe.+ Yehova, ni wowe Mana yacu. Ntiwemere ko umuntu usanzwe agutsinda.”+

  • Zab. 115:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 115 Yehova, si twe dukwiriye icyubahiro. Rwose si twe tugikwiriye.

      Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uhesha icyubahiro,+

      Bitewe n’uko ufite urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.+

       2 Kuki abantu bavuga bati:

      “Imana yabo iri he?”+

  • Yesaya 48:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  9 Ariko kubera izina ryanjye, nzakomeza kwifata ndeke kurakara+

      Kandi kubera icyubahiro cyanjye nzifata mu byo mbakorera

      Kugira ngo ntabakuraho.+

  • Yeremiya 14:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Yehova, nubwo ibyaha byacu bidushinja,

      Gira icyo ukora kubera izina ryawe.+

      Twakoze ibikorwa byinshi byo kuguhemukira+

      Kandi ni wowe twacumuyeho.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze