18 Kuri uwo munsi Yehova agirana na Aburamu isezerano+ agira ati: “Abazagukomokaho nzabaha iki gihugu,+ uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate.+
21 Salomo yategekaga ibihugu byose uhereye ku Ruzi*+ ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku mupaka wa Egiputa. Bazaniraga Salomo imisoro* kandi bakomeje kumukorera igihe cyose yari akiriho.+