ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Muzumvire ayo mategeko mubyitondeye,+ kuko bizatuma umuntu wese wumva ayo mategeko abona ko mufite ubwenge+ kandi mujijutse.+ Azavuga ati: ‘aba bantu bafite imbaraga. Nanone bafite ubwenge kandi barajijutse.’+

  • Yosuwa 1:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 “Ubwo rero, komera kandi ube intwari wumvire Amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntukagire na rimwe urengaho,+ kugira ngo ugaragaze ubwenge mu byo ukora byose.+ 8 Ibiri muri iki gitabo cy’Amategeko ujye uhora ubivuga,+ ubitekerezeho* ku manywa na nijoro kugira ngo ukurikize ibyanditswemo byose,+ kuko ari bwo uzagira icyo ugeraho kandi ukagaragaza ubwenge mu byo ukora byose.+

  • 1 Abami 2:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Uzumvire ibyo Yehova Imana yawe agusaba byose maze ugendere mu nzira ze, witondere amabwiriza n’amategeko ye, ukurikize imyanzuro afata n’ibyo atwibutsa byanditse mu Mategeko ya Mose.+ Icyo gihe ni bwo ibyo uzakora byose bizagenda neza.*

  • Zab. 119:100
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 100 Ngaragaza ko nzi ubwenge kurusha abakuru,

      Kuko nkurikiza amategeko yawe.

  • 2 Timoteyo 3:14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Ariko wowe, ujye ukomeza gukurikiza ibyo wize kandi ukemera ko ari ukuri+ kuko uzi ababikwigishije. 15 Nanone uzi ko kuva ukiri umwana+ wari uzi ibyanditswe byera,+ bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze