26 Umuntu w’indahemuka, umubera indahemuka;+
Umuntu w’inyangamugayo, ukamubera inyangamugayo.+
27 Ku muntu utanduye, ugaragaza ko utanduye;+
Ariko umuntu w’indyarya, umwereka ko umurusha ubwenge.+
28 Abicisha bugufi urabakiza;+
Ariko ureba nabi abishyira hejuru kandi ukabacisha bugufi.+
29 Yehova, ni wowe tara ryanjye;+
Yehova ni we umurikira mu mwijima.+
30 Uramfasha nkirukana abasahuzi;
Imbaraga z’Imana zituma nshobora kurira urukuta.+
31 Ibyo Imana y’ukuri ikora biratunganye;+
Ibyo Yehova avuga biratunganye.+
Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira.+