-
Zab. 30:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Nimugoroba ushobora kuba uri kurira, ariko mu gitondo ukaba wishimye.+
-
-
Yesaya 61:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
61 Umwuka w’Umwami w’Ikirenga Yehova uri kuri njye,+
Kuko Yehova yantoranyije kugira ngo ntangarize abicisha bugufi ubutumwa bwiza.+
Yantumye gupfuka ibikomere by’abafite imitima yihebye,
Gutangariza imfungwa ko zizafungurwa
No guhumura amaso y’imfungwa.+
2 Yantumye gutangaza ko igihe cy’imbabazi za Yehova cyageze
N’igihe cyo kwihorera kw’Imana yacu,+
No guhumuriza abarira cyane bose.+
3 Yantumye guha abaririra Siyoni
Ibitambaro byo kwambara mu mutwe kugira ngo babisimbuze ivu,
Kubaha amavuta y’ibyishimo aho kurira cyane
No kubaha umwenda w’ibyishimo aho kwiheba.
-