1 Abami 8:66 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 66 Ku munsi ukurikiyeho* umwami asezerera abantu maze bamusabira umugisha, basubira mu ngo zabo bishimye kandi banezerewe mu mitima, bitewe n’ibyiza byose+ Yehova yakoreye umugaragu we Dawidi n’abantu be, ari bo Bisirayeli. Zab. 13:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Yehova nzakuririmbira kuko wampembye bitewe n’ibyo nakoze.+ Zab. 31:19 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 19 Ineza yawe ni nyinshi cyane.+ Abagutinya wababikiye imigisha myinshi.+ Ineza yawe wayigaragaje imbere y’abantu bose.+ Yesaya 63:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Nzavuga ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova,Ibikorwa bituma abantu bashima Yehova,Kubera ibintu byose Yehova yadukoreye,+Ibintu byinshi byiza yakoreye umuryango wa Isirayeli,Abitewe n’imbabazi ze n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka. Yeremiya 31:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Bazaza bavuga cyane kandi bishimye ku musozi wa Siyoni,+Bazaba bakeye bitewe n’ibyiza* Yehova yabakoreye,Bitewe n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavutaN’intama zikiri nto n’inka zikiri nto.+ Bazamera* nk’ubusitani bwuhirwa+Kandi ntibazongera kunanirwa.”+
66 Ku munsi ukurikiyeho* umwami asezerera abantu maze bamusabira umugisha, basubira mu ngo zabo bishimye kandi banezerewe mu mitima, bitewe n’ibyiza byose+ Yehova yakoreye umugaragu we Dawidi n’abantu be, ari bo Bisirayeli.
19 Ineza yawe ni nyinshi cyane.+ Abagutinya wababikiye imigisha myinshi.+ Ineza yawe wayigaragaje imbere y’abantu bose.+
7 Nzavuga ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova,Ibikorwa bituma abantu bashima Yehova,Kubera ibintu byose Yehova yadukoreye,+Ibintu byinshi byiza yakoreye umuryango wa Isirayeli,Abitewe n’imbabazi ze n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.
12 Bazaza bavuga cyane kandi bishimye ku musozi wa Siyoni,+Bazaba bakeye bitewe n’ibyiza* Yehova yabakoreye,Bitewe n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavutaN’intama zikiri nto n’inka zikiri nto.+ Bazamera* nk’ubusitani bwuhirwa+Kandi ntibazongera kunanirwa.”+