26 Ntanze itegeko rivuga ko aho ubwami bwanjye butegeka hose, abantu bazajya bagira ubwoba bwinshi bagatitira bitewe no gutinya Imana ya Daniyeli.+ Ni Imana ihoraho kandi ihoraho iteka ryose. Ubwami bwayo ntibuzarimbuka kandi ubutware bwayo buzahoraho iteka ryose.+