-
Abaheburayo 11:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Ubwo se nongereho ibindi? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni,+ Baraki,+ Samusoni,+ Yefuta,+ Dawidi,+ Samweli+ n’abandi bahanuzi. 33 Binyuze ku kwizera, batsinze ibihugu mu ntambara,+ bakora ibyo gukiranuka, bahabwa amasezerano,+ bafunga iminwa y’intare,+ 34 bahagarika imbaraga z’umuriro,+ barokoka ubugi bw’inkota,+ bahabwa imbaraga nubwo bari abanyantege nke,+ baba intwari mu ntambara,+ kandi batsinda ingabo zo mu bindi bihugu.+
-