15 Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe?
Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?+
2 Ni umuntu w’indahemuka,+
Ukora ibyo gukiranuka,+
Kandi akavuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we.+
3 Ntajya asebanya,+
Ntajya agirira nabi mugenzi we,+
Kandi ntajya aharabika incuti ze.+
4 Yanga umuntu wese ukora ibibi,+
Ariko yubaha abatinya Yehova.
Icyo yasezeranyije ntagihindura, nubwo kugikora byamubera bibi.+
5 Ntaguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu,+
Kandi ntiyemera ruswa kugira ngo agire uwo arenganya.+
Umuntu wese ukora ibyo ntazanyeganyezwa.+