25 Sawuli aravuga ati: “Mugende mubwire Dawidi muti: ‘umwami nta nkwano+ ashaka, ahubwo ashaka ko ugenda ugakeba+ abagabo b’Abafilisitiya 100, ukamuzanira ibyo wabakebyeho, kugira ngo yihorere ku banzi be.’” Ariko ayo yari amayeri, kuko Sawuli yashakaga ko Dawidi yicwa n’Abafilisitiya.