Gutegeka kwa Kabiri 24:19 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 19 “Nimusarura imyaka yo mu mirima yanyu, mukibagirirwa umutwaro mu mirima yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo muwutore. Muzawusigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe imigisha mu byo mukora byose.+ Zab. 145:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Ibiriho byose biguhanga amaso bifite icyizere,Kandi ubiha ibyokurya byabyo mu gihe gikwiriye.+ Imigani 10:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 Yehova ntazemera ko umukiranutsi asonza,+Ariko ababi azabima ibyo bararikira.
19 “Nimusarura imyaka yo mu mirima yanyu, mukibagirirwa umutwaro mu mirima yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo muwutore. Muzawusigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe imigisha mu byo mukora byose.+