7 “Umuvandimwe wanyu utuye muri mwe, mu mijyi yo mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, nakena ntimuzamwirengagize cyangwa ngo mureke kugirira ubuntu uwo muvandimwe wanyu ukennye.+ 8 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu,+ mubagurize ibyo bakeneye byose n’ibyo bifuza byose.