21 Nkiza unkure mu kanwa k’intare,+
Unsubize kandi unkize amahembe y’ibimasa by’ishyamba.
22 Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe.+
Nzagusingiza ndi aho abagusenga bateraniye.+
23 Mwebwe abatinya Yehova, nimumusingize!
Abakomoka kuri Yakobo mwese, nimumuheshe icyubahiro!+
Mwebwe abakomoka kuri Isirayeli, nimumutinye cyane,