-
Yosuwa 7:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bafata Akani+ ukomoka kuri Zera, bafata ya feza na wa mwenda bambara mu birori, ya zahabu,+ abahungu be, abakobwa be, ikimasa cye, indogobe ye, intama ze, ihene ze, ihema rye n’ibintu byose yari atunze, nuko babijyana mu Kibaya cya Akori.+ 25 Yosuwa aramubaza ati: “Kuki waduteje ibyago?*+ Uyu munsi nawe Yehova agiye kuguteza ibyago.” Nuko Abisirayeli bose bamutera amabuye,+ we n’abagize umuryango we, maze barabatwika.+ Uko ni ko babicishije amabuye.
-
-
Esiteri 9:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ibyo byari gutuma Abayahudi bahora bibuka ko Hamani+ umuhungu wa Hamedata w’Umwagagi+ wangaga Abayahudi bose, yari yarateguye umugambi mubi wo kubica akabamaraho+ kandi ko yari yarakoze ubufindo*+ kugira ngo abatere ubwoba kandi abice abamare. 25 Ariko igihe Esiteri yajyaga kureba umwami, umwami yahise yandika itegeko rigira riti:+ “Ibibi yashakaga gukorera Abayahudi+ abe ari we bibaho.” Nuko Hamani n’abahungu be bamanikwa ku giti.+
-