6 Hari abatanga zahabu nyinshi bazikuye mu dukapu twabo,
Bagapima ifeza ku munzani.
Bishyura umuntu ucura ibyuma, akazikoramo imana,+
Nuko bakayipfukamira bakayisenga.+
7 Bayiheka ku rutugu,+
Bakayijyana bakayitereka ahantu hayo, igakomeza guhagarara aho.
Aho bayishyize ntihava.+
Barayitakira ariko ntibasubiza;
Ntishobora gukura umuntu mu byago.+