-
Yesaya 56:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,
Bagakunda izina rya Yehova+
Kandi bakaba abagaragu be,
Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanye
Kandi bakubahiriza isezerano ryanjye,
7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+
Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.
Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,
Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+
-
-
Yesaya 66:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Bazazana abavandimwe banyu bose babavanye mu bihugu byose,+ babahe Yehova ngo babe impano. Bazabazana ku mafarashi, mu magare akururwa n’amafarashi, mu magare atwikiriye, ku nyumbu* no ku ngamiya zihuta cyane, babageze ku musozi wanjye wera, ari wo Yerusalemu,” ni ko Yehova avuga. “Bizaba bimeze nk’igihe Abisirayeli bazana ituro mu nzu ya Yehova barizanye mu gikoresho kitanduye.”*
-
-
Ezekiyeli 20:40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
40 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kuko ku musozi wanjye wera,+ ni ukuvuga ku musozi muremure wa Isirayeli, ari ho Abisirayeli bose uko bakabaye bazankorera muri icyo gihugu.+ Ni ho nzabishimira kandi ni ho nzabasabira amaturo n’ibyiza kuruta ibindi muntura, ni ukuvuga ibintu byanyu byose byera.+
-