6 Yehova aravuze ati:
‘“Kubera ko abaturage b’i Gaza bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko bafashe abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ bakabashyikiriza Abedomu.
7 Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Gaza,+
Utwike inyubako zaho z’imitamenwa.
8 Nzarimbura burundu abaturage bo muri Ashidodi+
N’umuntu utegeka muri Ashikeloni.+
Nzahana abaturage bo muri Ekuroni,+
Kandi abasigaye bo mu Bufilisitiya bazapfa bashire.”+ Uko ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuze.’