ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 45:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Imana ni yo iguhaye ubwami kugeza iteka ryose.+

      Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.*+

  • Zab. 72:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 72 Mana, utume umwami amenya guca imanza nkawe,

      Kandi ufashe umwana w’umwami amenye gukiranuka kwawe.+

       2 Aburanire abantu bawe akurikije gukiranuka,

      Kandi aburanire abantu bawe boroheje, akurikije ubutabera.+

  • Yesaya 9:6, 7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Dore umwana yatuvukiye,+

      Twahawe umwana w’umuhungu

      Kandi ubutegetsi* buzaba ku bitugu bye.+

      Azitwa Umujyanama Uhebuje,+ Imana Ikomeye,+ Data Uhoraho, Umwami w’Amahoro.

       7 Ubutegetsi bwe buzakwira hose

      Kandi amahoro ntazagira iherezo+

      Ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe,

      Kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikire

      Akoresheje ubutabera+ no gukiranuka,+

      Uhereye ubu ukageza iteka ryose.

      Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.

  • Yesaya 32:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Dore umwami+ uzajya ku butegetsi, azategekesha gukiranuka+

      Kandi abatware bazategekesha ubutabera.

  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Yehova aravuga ati: “Igihe kigiye kugera maze ntume Dawidi akomokwaho* n’umuntu ukiranuka,+ uzahabwa intebe ye y’ubwami.+ Azaba umwami urangwa n’ubushishozi kandi azatuma mu gihugu haba ubutabera no gukiranuka.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze