ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 32:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Afata iyo zahabu bamuzaniye arayishongesha, ayikoramo igishushanyo cy’ikimasa+ akoresheje icyuma giconga.* Nuko baravuga bati: “Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 7:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 “Dore ahubwo ibyo muzabakorera: Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga+ muzazimenagure, inkingi z’ibiti basenga*+ muzaziteme, ibishushanyo byabo bibajwe mubitwike.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 7:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byabo muzabitwike.+ Ntimuzifuze ifeza na zahabu zibiriho cyangwa ngo muzijyanire,+ kuko zazababera umutego. Ni ikintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.+

  • Abacamanza 17:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nuko Mika asubiza mama we bya biceri by’ifeza 1.100, ariko mama we aramubwira ati: “Iyi feza yanjye ndayitura Yehova; nifuza ko wayikoreshamo igishushanyo kibajwe n’ikindi gishushanyo gikozwe mu cyuma.*+ Ubwo ni bwo iyi feza izaba ibaye iyawe.”

      4 Mika amaze guha mama we izo feza, mama we afataho ibiceri by’ifeza 200 abiha umucuzi. Nuko akoramo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma, bishyirwa mu nzu ya Mika.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze