ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 18:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Mu mwaka wa 14 w’ubutegetsi bw’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri+ yateye imijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta arayifata.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 32:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Nyuma y’ibyo byose na nyuma y’ibikorwa by’ubudahemuka+ Hezekiya yakoze, Senakeribu umwami wa Ashuri yateye u Buyuda, agota imijyi ikikijwe n’inkuta. Yashakaga guca imyenge mu nkuta z’imijyi kugira ngo ayifate.+

  • Yesaya 8:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Ni yo mpamvu Yehova na we agiye kubateza amazi menshi

      Kandi afite imbaraga nk’iza rwa Ruzi,*

      Umwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose.

      Azasendera arenge aho anyura hose,

      Arenge n’inkombe ze zose,

       8 Atembe agere mu Buyuda.

      Azamera nk’umwuzure arengere u Buyuda, akomeze agende; azaba yuzuye ageze mu ijosi.+

      Azarambura amababa ye atwikire igihugu cyawe cyose,

      Yewe Emanweli we!”*+

  • Yesaya 10:28-32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Yaraje agera muri Ayati,+

      Yanyuze i Miguroni,

      Ashyira imitwaro ye i Mikimashi.+

      29 Banyuze ku cyambu

      Barara i Geba;+

      Rama yagize ubwoba, Gibeya+ ya Sawuli irahunga.+

      30 Yewe mukobwa w’i Galimu we, tabaza kandi utake.

      Nawe Layisha, tega amatwi.

      Yewe Anatoti we, unteye agahinda!+

      31 Madimena yarahunze.

      Abaturage b’i Gebimu bashatse aho bihisha.

      32 Uyu munsi arahagarara i Nobu.+

      Azamura ikiganza cye akagitunga umusozi wubatseho umujyi wa Siyoni,

      Kugira ngo atere ubwoba umusozi wubatseho Yerusalemu.

  • Yesaya 33:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  8 Imihanda yasigayemo ubusa.

      Nta mugenzi ukiboneka mu nzira.

      Yishe* isezerano,

      Yataye imijyi

      Kandi nta muntu yitaho.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze