ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 1:23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Abatware bawe ntibava ku izima kandi ni incuti z’abajura.+

      Buri wese muri bo akunda ruswa kandi ahatanira guhabwa impano.+

      Ntibacira imfubyi urubanza rutabera

      Kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+

  • Yeremiya 5:26-28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Mu bantu banjye harimo ababi.

      Bakomeza gucungacunga nk’abatezi b’inyoni basutamye.

      Batega umutego wica,

      Bakawufatiramo abantu.

      27 Amazu yabo yuzuye uburyarya+

      Nk’umutego wuzuye inyoni.

      Ni yo mpamvu babaye abantu bakomeye n’abakire.

      28 Barabyibushye kandi bafite umubiri unoze.

      Bakora ibibi birengeje urugero.

      Kubera ko baba bashaka inyungu zabo,

      Ntibarenganura impfumbyi.+

      Barenganya umukene.’”+

  • Mika 2:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Bazahura n’ibibazo bikomeye, abagambirira gukora ibibi,

      Bagapanga uko bazakora ibibi bari ku buriri bwabo.

      Iyo bukeye ibyo bintu bibi babishyira mu bikorwa,

      Kuko baba babifitiye ubushobozi.+

       2 Bifuza imirima bakayitwara,+

      Amazu na yo bakayafata.

      Bariganya umuntu inzu ye,+

      Kandi bakamwambura umurage* we.

  • Mika 6:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ese mu nzu y’umuntu ukora ibibi, haracyarimo ubutunzi yabonye abukuye mu bikorwa bibi?

      Ese haracyarimo igikoresho gipima ibinyampeke* gifite ibipimo bidahuje n’ukuri kandi Imana icyanga?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze