-
Abalewi 2:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “‘Nihagira umuntu uha Yehova ituro ry’ibinyampeke,+ azatange ifu inoze, ayisukeho amavuta kandi ayiturane n’umubavu.+ 2 Hanyuma azarizanire abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, maze umutambyi afateho ifu inoze yuzuye urushyi ivanze n’amavuta, afate n’umubavu wose. Azabitwikire ku gicaniro* maze bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro, impumuro yaryo nziza igashimisha Yehova.
-