-
Gutegeka kwa Kabiri 13:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba azicwe,+ kubera ko azaba yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akabacungura akabakiza imirimo ivunanye mwakoreshwaga. Uwo muntu azicwe kubera ko azaba yashatse kubayobya ngo mudakurikiza amategeko Yehova Imana yanyu yabategetse. Muzakure ikibi muri mwe.+
-
-
Yeremiya 29:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 ni yo mpamvu Yehova avuze ati: ‘ngiye guhana Shemaya w’i Nehelamu n’abamukomokaho. Muri aba bantu bazarokoka, nta muntu wo mu muryango we uzaba urimo. Kandi Shemaya ntazabona ibyiza nzakorera aba bantu, kuko yatumye abantu basuzugura Yehova.’”’” Ni ko Yehova avuga.
-