8 Nuko rero, niba ikiganza cyangwa ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice ukijugunye kure yawe.+ Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara cyangwa ugacumbagira, ariko ukazabona ubuzima bw’iteka, kuruta ko wajugunywa mu muriro w’iteka ufite ibiganza byombi n’ibirenge byombi.+