Matayo 19:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Yesu aramubwira ati: “Niba ushaka kuba intungane,* genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ Mariko 10:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa: Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ Luka 12:33, 34 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 33 Mugurishe ibyo mufite muhe abakene.+ Mwidodere udufuka tw’amafaranga tudasaza, kandi mwibikire ubutunzi butangirika mu ijuru,+ aho umujura atabwegera n’udukoko ntituburye, 34 kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba. Luka 18:22 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 22 Yesu amaze kubyumva aramubwira ati: “Urabura ikintu kimwe gusa: Gurisha ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
21 Yesu aramubwira ati: “Niba ushaka kuba intungane,* genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa: Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
33 Mugurishe ibyo mufite muhe abakene.+ Mwidodere udufuka tw’amafaranga tudasaza, kandi mwibikire ubutunzi butangirika mu ijuru,+ aho umujura atabwegera n’udukoko ntituburye, 34 kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba.
22 Yesu amaze kubyumva aramubwira ati: “Urabura ikintu kimwe gusa: Gurisha ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+