-
Luka 11:29-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Abantu bamaze guteranira hamwe, arababwira ati: “Abantu b’iki gihe ni babi. Barashaka ikimenyetso. Ariko nta kimenyetso bazabona, keretse ikimenyetso cya Yona.+ 30 Kuko nk’uko Yona+ yabereye ikimenyetso ab’i Nineve, ni na ko Umwana w’umuntu azabera ikimenyetso ab’iki gihe. 31 Umwamikazi wo mu majyepfo*+ azazukana n’abantu b’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azatuma ab’iki gihe babarwaho icyaha, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo. Ariko dore uruta Salomo ari hano.+ 32 Nanone abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bagaragaze ko ab’iki gihe ari abanyabyaha, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga.+ Ariko dore uruta Yona ari hano.
-