-
Matayo 15:22-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Hanyuma umugore w’Umunyafoyinike wo muri utwo turere aza avuga cyane ati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe. Umukobwa wanjye yatewe n’abadayimoni none amerewe nabi cyane.”+ 23 Ariko ntiyagira icyo amusubiza. Abigishwa be baraza baramubwira bati: “Mubwire agende, kuko ari gukomeza gusakuriza inyuma yacu.” 24 Yesu arasubiza ati: “Imana yanyohereje gusa ku Bisirayeli bameze nk’intama zazimiye.”+ 25 Ariko uwo mugore araza aramwunamira, aramubwira ati: “Mwami, mfasha!” 26 Yesu aramusubiza ati: “Ntibikwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.” 27 Uwo mugore aramubwira ati: “Ibyo ni ko biri Mwami. Ariko rwose n’ibibwana by’imbwa birya ubuvungukira bugwa hasi buvuye ku meza ya ba shebuja.”+ 28 Yesu aramusubiza ati: “Mugore, ufite ukwizera gukomeye. Bikugendekere uko ubyifuza.” Nuko uwo mwanya umukobwa we ahita akira.
-