Matayo 17:18 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 18 Hanyuma Yesu acyaha uwo mudayimoni maze amuvamo, ako kanya uwo muhungu arakira.+ Mariko 1:23-25 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 23 Nanone icyo gihe, muri iyo sinagogi hari umuntu wari waratewe n’umudayimoni.* Nuko arasakuza ati: 24 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana.”+ 25 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni aravuga ati: “Ceceka kandi umuvemo!” Luka 4:34, 35 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 34 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana!”+ 35 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni ati: “Ceceka kandi umuvemo!” Nuko uwo mudayimoni amaze gutura uwo muntu hasi hagati yabo, amuvamo nta cyo amutwaye. Ibyakozwe 10:38 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ikavuga ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ ikamuha n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose,+ kubera ko Imana yari kumwe na we.+
23 Nanone icyo gihe, muri iyo sinagogi hari umuntu wari waratewe n’umudayimoni.* Nuko arasakuza ati: 24 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana.”+ 25 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni aravuga ati: “Ceceka kandi umuvemo!”
34 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana!”+ 35 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni ati: “Ceceka kandi umuvemo!” Nuko uwo mudayimoni amaze gutura uwo muntu hasi hagati yabo, amuvamo nta cyo amutwaye.
38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ikavuga ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ ikamuha n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose,+ kubera ko Imana yari kumwe na we.+