-
2 Ibyo ku Ngoma 8:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nanone yashyize abatambyi mu matsinda+ bakoreramo imirimo, akurikije itegeko rya papa we Dawidi. Abalewi yabashyize mu myanya yabo kugira ngo bajye basingiza Imana+ kandi bakorere imbere y’abatambyi buri munsi. Abarinzi b’amarembo yabashyize mu matsinda yabo ku marembo atandukanye,+ kuko iryo ryari itegeko rya Dawidi umuntu w’Imana y’ukuri.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 31:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko Hezekiya ashyira abatambyi n’Abalewi mu matsinda,+ buri mutambyi n’Umulewi amushyira mu itsinda+ akurikije umurimo we,+ kugira ngo batambe ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa,* bakore umurimo w’Imana, bayishimire kandi bayisingirize ku marembo y’urugo rw’urusengero* rwa Yehova.+
-