5 Kubera iyo mpamvu, mujye mushyiraho umwete mubikuye ku mutima,+ maze ukwizera kwanyu mukongereho imyitwarire myiza,+ imyitwarire myiza muyongereho ubumenyi,+ 6 ubumenyi mubwongereho kumenya kwifata, kumenya kwifata+ mubyongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kwiyegurira Imana,+