11 Bazabona ishyano ababyuka kare mu gitondo bazinduwe no kunywa inzoga,+
Bagakomeza kunywa bakageza nimugoroba bumaze kwira, kugeza ubwo inzoga zitangiye kubakoresha.
12 Inanga n’ibikoresho by’umuziki bifite imirya,
Ishako, umwironge na divayi ntibibura mu birori byabo;
Ariko ntibita ku murimo wa Yehova
Kandi ntibabona umurimo w’amaboko ye.