22 “Bantu bo muri Isirayeli, nimwumve aya magambo: Nk’uko namwe mubizi Yesu w’i Nazareti, Imana yamuberetse ku mugaragaro binyuze ku mirimo ikomeye, ibitangaza n’ibimenyetso Imana yakoreye hagati muri mwe+ ari we ikoresheje.
38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ikavuga ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ ikamuha n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose,+ kubera ko Imana yari kumwe na we.+