13 Icyo gihe Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bagera i Peruga ho muri Pamfiliya. Ariko Yohana Mariko+ abasiga aho, yisubirira i Yerusalemu.+ 14 Icyakora bo barakomeza, bava i Peruga bagera muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, binjira mu isinagogi+ ku munsi w’Isabato maze baricara.