11 Nk’uko nawe ushobora kubyigenzurira nta minsi irenze 12 irashira ngiye i Yerusalemu gusenga.+ 12 Ntibigeze bansanga mu rusengero njya impaka n’umuntu uwo ari we wese, cyangwa ngo basange nshishikariza abantu guteza imvururu, haba mu masinagogi cyangwa mu mujyi.