19 Nanjye mujye munsabira kugira ngo igihe cyose ngiye kuvuga, mbone icyo mvuga, mvugane ubutwari, bityo menyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza.+ 20 Ubwo butumwa bwiza ni bwo mpagarariye+ nubwo ndi muri gereza, kandi mvuga ibyabwo nta bwoba mfite, nkabikora uko bikwiriye.